RFL
Kigali

Uburanga bwa Teta Kumba inkumi yitabajwe na Li John na Social Mula muri ‘Nasinya’-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/07/2024 20:02
0


Impeshyi ikomeje kuryoha ndetse abahanzi batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo nshya zirimo ‘Nasinya’ ya Li John na Social Mula yageze hanze mu mpera z'iki cyumweru.



Kuwa 19 Nyakanga 2024 ni bwo Li John umaze kugwiza ibigwi mu gutunganya no kuyungura amajwi y’indirimbo yashyize hanze indirimbo.

Ni indirimbo yitwa ‘Nasinya’ yakoranye na Social Mula uri mu bahanzi bashinze imizi mu ndirimbo z’urukundo.

Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’umusore washimye umukobwa kugera ku rwego abona ko ari we bakwiye kubana. 

Umukobwa uyigaragaramo [video vixen] yitwa Teta Kumba. Si mushya mu bintu by’imyidagaduro kuko ari no mu ndirimbo zindi nka "Ulala" ya Ruxic, "Ntiwamvamo" ya Logan Joe na Kenny K Shot.

Mu kiganiro gito Teta yagiranye na inyaRwanda yagize ati: "Gukorana n'abahanzi ndabikunda kimwe no gukina filime kandi iyo ukora ikintu ukunda biroroha."

Teta Kumba yasoje amashuri yisumbuye muri 2023 aho yigaga muri Saint Francis ibijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo.

Mu buryo bw’amajwi, "Nasinya" yatunganijwe na Genius na Li John. Ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Child na Ayo Merci, anononsorwa na Sani B na Director C.

Umushinga wose wayobowe na Pamaa usanzwe ari umuhanzi akaba murumuna wa Li John banafitanye indirimbo.Asanzwe yitabazwa mu ndirimbo z'abahanzi bo mu RwandaTeta Kumba ni we mukobwa uri mu ndirimbo nshya ya Li John na Social MulaAri mu ba video vixen bazamutse neza muri uyu mwuga usigaye wishyura agatubutse 

REBA INDIRIMBO "NASINYA" YA LI JOHN NA SOCIAL MULA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND